Umunyamakuru Eric Niyonkuru ni umwe mu banyeshuri 430 bahawe Impamyabumenyi na Kaminuza ya Mount Kenya ishami ryo mu Rwanda kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019. Yishimiye cyane impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yahawe, ashimira Imana n’abantu banyuranye bamufashije mu kwiga kwe.
Eric Niyonkuru akorera Inyarwanda.com mu gisata cy’amakuru aho yandika inkuru, ariko cyane cyane akibanda ku gufata no gutunganya amashusho. Ni umusore w'imibiri yombi, ufite igihagararo cya 1m na 79cm. Yabaye Rudasumbwa w'ishuri ryisumbuye rya École Secondaire Saint Joseph Le travailleur (Mr ESSJT 2013-2014). Yakoze mu bitangazamakuru binyuranye birimo Lemigo Tv, Igihe, Precision Tv, One nation Radio, Royal Tv na Inyarwanda Ltd akorera maginga aya.
Eric Niyonkuru abitse iwabo mu cyumba ikamba rya Mr ESSJT 2013-2014
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba Mount Kenya, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza ubera mu Mujyi wa Kigali uhuririna n’uwabereye muri Kenya ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Mount Kenya aho abagera ku 5,000 nabo bahawe impamyabumenyi.
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bize amashami arimo Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukungu n’Ubucuruzi, Uburezi, Ubuvuzi n’Ubukerarugendo, kuva mu cyiciro cya mbere kugera mu cya gatatu cya Kaminuza. Bose hamwe ni 430 barimo 11 bize icyiciro cya mbere, 358 bize icyiciro cya kabiri n’abagera ku 61 bo mu cyiciro cya gatatu.
Eric Niyonkuru ni umwe muri aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi aho yayihawe mu itangazamakuru n’itumanaho (Mass Media and Communication). Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Eric Niyonkuru yatangaje ko yishimiye bikomeye gusoza kaminuza. Yagize ati: “Gusoza narabyishimiye bitavugwa kuko nabonaga uko abandi basibiraga nkibaza icyo ndi cyo nkumva nanjye isaha n’isaha nasibira gusa Imana yarahabaye nk’uko nabyifuzaga nsoza nta somo rimfashe."
Niyonkuru amaze imyaka 3 akorera Inyarwanda.com akabifatanya no guhaha ubumenyi muri Mount Kenya University
Eric Niyonkuru yavuze ko ashimira cyane Imana n’ababyeyi be bamubaye hafi
umunsi ku wundi. Yanashimiye Inyarwanda ku bufasha bukomeye yamuhaye. Ati
“Ndashimira n’Imana kuko nahuye n’uburwayi mu gihe cyo kwiga, iyo Imana idakinga
ukuboko sinari kurangiriza igihe. Ndashimira ababyeyi banjye n’abanyeshuri
twiganye kuko baramfashije cyane. Ndashimira Inyarwanda kuko yamfashije
gushyira mu ngiro ibyo nigaga binyuze mu nkuru nakoraga. “
Eric Niyonkuru yavuze
ko hari amasomo akomeye yigiye ku ntebe y’ishuri muri Mount Kenya
Ati “Mu by’ukuri imyaka itatu nize kaminuza yansigiye
amasomo menshi. Kwiga biruta byose buriya gukora ikintu utize buriya ntabwo
wahozaho mu kazi kawe. Kujya kwiga itangazamakuru nari ndimazemo imyaka 2
byatumye menya amakosa nakoraga ndetse mpishurirwa byimbitse n’uburyo nategura
inkuru yuje ubunyamwuga.
Isomo rya kabiri ni ukuntu ababyeyi baturihira bavunika,
impamvu y’ibi ni uko nize kaminuza niyishyurira nimenyera amatike nkimenyera
icyo kwambara ndetse n’amafaranga yo
kwitwaza mu by’ukuri nashyize ku ijanisha nza gusanga iyo mba naka ayo
mafaranga umuntu yari no kunyinuba kuko kwiga ndetse unakeneye kubana n’abandi
muri gahunda za buri munsi biravuna.”
Yihaye intego yo gukora
akazi ako ari ko kose gafitiye inyungu umuryango mugari
Eric Niyonkuru yasoje adutangariza ko ingamba yimirije imbere ari ugukora akazi ako ari ko kose ariko kamuteza imbere, kakanateza imbere igihugu cye. Yagize ati “Ingamba ya mbere ni ugukora akazi ako ari ko kose ariko nkibanda ku bizateza imbere igihugu cyanjye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange. Ikindi ni ugufasha bagenzi banjye nasize ku ishuri batararangiza nabo basoze uru rugendo.”
Ibyishimo ni byose kuri Eric Niyonkuru wasoje Kaminuza
Eric Niyonkuru mu kazi kose afata amashusho y'igitaramo
TANGA IGITECYEREZO